wex24news

Ikirombe cyagwiriye bane, umwe ahasiga ubuzima

Nizeyimana Florence wo mu Karere Ka Rubavu yaguye mu kirombe gicukurwamo itaka ryo gukora amatafari y’ibyondo, abagera kuri batatu barakomereka. 

Byabaye ku wa 23 Nyakanga 2024 mu mudugudu wa Kizi, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero.

Bizimana Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero w’umusigire yemeje aya makuru avuga ko iki kirombe cyari cyarafunzwe.

Ati Kiriya kirombe cyari gifunzwe kidakora bagicukuraga mu buryo butemewe nuko kirabagwira batatu barakomereka umwe ahasiga ubuzima, abakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi, Kuri ubu tukaba turimo gushyingura umubyeyi wahasize ubuzima.”

Gitifu Bizimana yasabye abaturage kwirinda kwishora ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse asaba n’ababibona gutanga amakuru ku gihe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *