wex24news

abagera kuri 200 bamagana uruzinduko rwa Netanyahu batawe muri yombi

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi abantu bagera kuri 200 kubera imyigaragambyo yo kwamagana Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uri mu ruzinduko muri iki gihugu.

USA: Polisi yataye muri yombi abagera kuri 200 bamagana uruzinduko rwa Netanyahu

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Nyakanga, abantu batari bake bafatiwe ku nyubako ya Kongere ya Amerika bazira imyigaragambyo yo kwamagana ijambo Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu agomba kugeza ku badepite kuri uyu wa Gatatu.

Igipolisi kirinda Inteko Ishinga Amategeko (Capitol) yo muri Amerika ubu kivuga ko umubare w’abigaragambyaga bafunzwe ari 200.

Mu minota micye inyubako ya capitol yahise yuzura abantu babarirwa mu magana bagaragara nk’aho utamenya aho bavuye, mu rwego rwo kwigaragambya gutunguranye bamagana intambara ya Israel muri Gaza.

Baririmbaga icyarimwe bati: “Mureke Gaza ibeho”, ari nako bakuramo imyenda y’inyuma berekana t-shirt z’umutuku bose bari bambaye ziriho ubutumwa butandukanye.

Uruhande rumwe rw’umupira rwanditseho ngo: “Abayahudi baravuze ngo reka guha intwaro Israel.” Ku rundi ruhande: “Ntabwo ari mu izina ryacu.” Nko kugaragaza ko nubwo ari Abayahudi batatumye leta gukora ibyo ikora muri Gaza.

Imyigaragambyo ihuriweho yo kuri uyu wa Kabiri, yari iyobowe n’ishyirahamwe ry’Abayahudi, Jewish Voice for Peace (JVP), yatunguye abakozi ba Kongere n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, kuko bateranye mu minota mike.

Ariko no kuburizamo iyi myigaragambyo ntibyatinze nyuma yo guterana kuko polisi yahise itangaza ko ako gace gafunze kandi ifata abantu babarirwa mu magana banze kuhava.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *