wex24news

Fally Ipupa yerekanye ko ari umuhanzi mukuru yiyama abantu bamugira umunyapolitiki

Umuhanzi wo muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo Fally Ipupa yakoze igitaramo cyerekanye
ubushongore n’ubukaka mu bwongereza nyuma yo gusubukura ibitaramo yari amaze igihe adakorera
mu mahanga.
Umuhanzi Fally Ipupa N’simba w’imyaka 45 uzwi nka Fally Ipupa mu muziki, aherutse kwitandukanya
n’abantu bamushyira muri politiki kandi ari umunyamuziki bigatuma adakora ibitaramo mu bihugu
by’amahanga.

Umwaka ushize Fally Ipupa yakoreye igitaramo i Kinshasa agikorera ahitwa Stade des Martyrs abantu
barakubita baruzura ndetse 11 bahasize ubuzima kubera akavuyo kahuriranye n’ubwinshi bw’abantu.
Mu mwaka wa 2023, DRC ibarirwa abaturage barenga Miliyoni 120 bituma Fally Ipupa aba ikirangirire
cyane kuko abo baturage barebye indirimbo ze cyangwa bagashaka kwitabira igitaramo cye batabona
aho bajya

Mu minsi yashize, Fally Ipupa ni bwo yatangaje ko agiye kongera gusubukura gukorera ibitaramo i
Burayi ndetse arahirira kuzanzahura umuziki wa DRC ariko asaba aba kongomani baba i Burayi kutica
ibitaramo bye bakabyitabira ntambereka .
Ku wa 25 Ugushyingo 2023, Fally Ipupa yarimo akorera igitaramo mu nyubako ya Paris La Defense Arena
yakira abarenga 34,000 gusa ariko abajura baza kumukoraho riraka bamwiba ibintu by’agaciro yari afite.
Fally Ipupa yongeye kugaragaza ko ari umuhanzi mukuru ubwo yakoreraga igitaramo cy’akataraboneka
mu bwongereza muri Ovo Arena iherereye mu mujyi wa London ikaba yakira abarenga 12,000.
Fally Ipupa yujuje Ovo Arena yo mu Bwongereza yuzuzwa nabantu ibihumbi cumi na bibiri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *