wex24news

Ku nshuro ya kane hagiye kuba ibirori bya ‘Oldies Music Festival’

Iserukiramuco ‘Oldies Music Festival’ rimaze kubaka izina mu Rwanda rigiye kongera kuba ku nshuro ya kane. Nyuma y’uko hatangajwe urutonde rw’abagomba gususurutsa abazaryitabira muri uyu mwaka, DJ RY yabaye uwa mbere utararisibamo na rimwe.

Abazitabira ‘Oldies Music Festival’ bazasusurutswa n’abarimo DJ RY, DJ Toxxyk na DJ King Reg, mu gihe kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 250 Frw ku meza y’abantu umunani.

Kuva iri serukiramuco ryatangira, DJ RY ni we rukumbi udasiba kwiyambazwa gususurutsa abakunzi b’umuziki wo hambere.

Basile Uwimana uri mu bategura iri serukiramuco yavuze ko impamvu ikomeye ituma DJ RY ahora atumirwa ari uko atajya abatenguha.

Ati “Aza bwa mbere, twamutumiye nk’umusore ukiri muto twabonagaho ubuhanga ariko twatunguwe n’uko abantu bamukunze. Kugeza uyu munsi nahamya ko ari mu bo dusabwa cyane.”

Ni umusore watangiye ibyo gucuranga nk’uwabigize umwuga mu 2018, ni umwe mu bahanga bifashishwa mu tubyiniro dutandukanye.

Kuri ubu DJ RY acuranga mu tubyiniro nka Maison Noire, Molato, Kigali Marriott, Envy Night Club n’ahandi hatandukanye.

Muri uyu mwaka, iri serukiramuco rizabera ahitwa ‘Juru Park’ ku i Rebero ku wa 27 Nyakanga 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *