wex24news

Mutoni ari mu myiteguro ya album ye ya mbere 

Angell Mutoni uri mu baraperikazi babimazemo igihe mu Rwanda, yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere, nyuma y’imyaka 10 amaze akora umuziki.

Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko nyuma y’igihe kinini amaze mu muziki yatekereje kuba yashyira hanze album izaba ari na yo ye ya mbere.

Ati “Ndi kwitegura gushyira hanze album yanjye ya mbere. Hari igihe kigera ukareba ukabona bikwiriye. Igihe nikigera nzababwira izina. Izina ni nk’aho ndifite ariko ntarifite.’’

“Ino myaka 10 mu rugendo rwanjye rw’ubuhanzi ndi kugenda mba umuntu mukuru nk’umuhanzi. Nahuye na byinshi yaba muri studio cyangwa kuririmba ku rubyiniro. Ubu ni bwo akazi kari gutangira kuri njye.”

Angell Mutoni watangiye aririmba cyane mu rurimi rw’Icyongereza, yabajijwe niba atarabangamiwe na byo, avuga atari rwo rwagiye rumuzitira ahubwo icyo gihe yari akiri kwiga uruganda.

Agaragaza ko gukora Hip Hop ari umukobwa byo ari kimwe mu bintu byagiye bimuzitira, kuko akenshi mu ruganda abantu benshi bagendaga babimwibutsa.

Angell Mutoni yari aherutse gushyira hanze Extended Play [EP] yise ‘For Now’ igizwe n’indirimbo eshanu, yayikoranyeho na Dr. Nganji wo muri Green Ferry Music, iri mu nzu zitunganya imiziki zafashije benshi barimo Bushali, B-Threy n’abandi batandukanye bamaze kubaka amazina.

Ari mu bahanzi 10 bitabiriye RFI Prix Découvertes, mu 2016. Yagiye kandi agaragara mu maserukiramuco atandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba arimo Blankets & Wine, Kigali Up, Amani Festival, Bayimba n’ayandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *