wex24news

abashakira ADF imibereho amerika yabafatiye ibihano

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abantu batatu bamaze igihe kinini bashakira umutwe w’iterabwoba wa ADF inkunga mu bihugu birimo Afurika y’Epfo.

ADF ni umutwe ukomoka muri Uganda ariko ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho wica, ugasahura, ugashimuta ndetse ugatwika inzu z’abaturage.

Ibiro bya Amerika bishinzwe imari bivuga ko aba bantu barimo Abubakar Swalleh, Zayd Gangat na Hamidah Nabagala ari bo bashakira uyu mutwe ushamikiye kuri ISIS amafaranga yo kuwutunga, atuma ushyira imbaraga mu bitero by’iterabwoba.

Umuyobozi muri ibi biro ushinzwe ubutasi bushingiye ku ifaranga no kurwanya iterabwoba, Brian Nelson, yavuze ko mu gihe Amerika imaze gutera intambwe ifatika mu kurwanya ISIS n’imitwe iyishamikiyeho, uyu mutwe na wo ukomeje kubaka uburyo bushya bwo gushaka amafaranga.

Ibi biro byagaragaje ko Swalleh ari umukozi wa ISIS uba muri Afurika y’Epfo no muri Zambia, akaba agira uruhare mu koherereza ADF amafaranga aturuka muri Afurika y’Epfo.

Swalleh yoherereza Mohamed Ali Nkalubo uyobora ADF amafaranga menshi aba yakusanyije, akaninjiza abarwanyi bashya muri uyu mutwe.

Ibihano bafatiwe biteganya ko imitungo yose baba bafite muri Amerika, byaba ari mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, bigomba gufatirwa. Ababa muri iki gihugu basabwe kwirinda gukorana na bo kugira ngo na bo batazahanwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *