wex24news

Tshisekedi yibasiye Perezida Ruto amuhora u Rwanda

Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yibasiye mugenzi we Dr William Ruto wa Kenya, amushinja gucunga nabi gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ahubwo akabogamira ku Rwanda.

Tshisekedi yibasiye Perezida Ruto amuhora u Rwanda

Tshisekedi yabigarutseho ubwo yavugiraga mu kiganiro cyateguwe n’ikigo Brookings Institution cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ikiganiro cyagarutse ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko intambara ingabo z’iki gihugu zimaze imyaka irenga ibiri zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yibasiye Ruto, nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka Perezida wa Kenya yagaragaje ko ikibazo cy’umutwe wa M23 kireba RDC aho kureba u Rwanda.

Tshisekedi icyakora we avuga ko ibiganiro bya Nairobi Leta ya Congo yagiranaga n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC yananiwe kugera ku musaruro bitewe n’imicungire mibi ya Ruto.

Ati: “Hariho gahunda ebyiri. Hari iya Nairobi yari iyobowe na Uhuru Kenyatta ku bw’amahirwe make yaje gucungwa na Perezida mushya, William Ruto. Yayicunze nabi cyane. Gahunda zombi zisa n’izapfuye n’ubwo Uhuru Kenyatta wari warashyizweho nk’umuhuza yagumyeho”.

Yakomeje agira ati: “Kenyatta yagumanye ububasha, ariko gahunda [z’ibiganiro] zisa n’izapfuye. Perezida Ruto yashyigikiye impamvu y’u Rwanda, sinshobora kugira byinshi mvuga”.

Muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda biyobowe na Perezida Manuel João Lourenço wa Angola, Tshisekedi bwo yashinje u Rwanda kuba rusabwa kenshi “kuvana ingabo zarwo muri Congo”, ariko ntirubyubahirize.

Perezida wa RDC icyakora yavuze ko afite icyizere cy’uko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka kwinjira mu kibazo cy’ibihugu byombi bishobora gutuma igisubizo kiboneka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *