wex24news

Ambasade y’u Rwanda yashimiye Igikomangoma cy’ubwami bwa Jordania

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 mu Murwa Mukuru, Amman w’Ubwami bwa Jordania, Igikomangomakazi cy’Ubwami bwa Jordania, Basma Bint Ali, yifatanyije n’Ambasade y’u Rwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30 u Rwanda rubohowe ingoma mbi yavanguraga Abanyarwanda.

Image

Ambasade y’ u Rwanda mu Bwami bwa Jordania, ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yashimiye igikomangoma ndetse na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Yousef Al- Shamali.

Yagize ati: “Twishimiye kuba hamwe n’Igikomangoma Basma Bint Ali na Yousef Al- Shamali Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi mu birori byo kwibohora.”

Ibirori byo kwibohora byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Jordania, Urujeni Bakuramutsa Feza, inzego z’umutekano muri Jordania na bamwe mu Banyarwanda batuye muri iki gihugu.

Abitabiriye ibirori bagize umwanya wo gukata umutsima w’ibirori mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30, igihugu cy’u Rwanda n’icya Jordania bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse abayobozi mu nzego nkuru zabyo bakaba basanzwe bagendererana.

Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ni amasezerano yerekeye gukuraho gusoresha Kabiri ibicuruzwa, no gukumira kunyereza imisoro, ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi, ndetse no mu bijyanye n’ubuhinzi n’andi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *