wex24news

Umugabo yatwitse urugo rwe kubera ubusinzi

Havugimana Silas w’imyaka 55 utuye mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, arakekwaho gutwika urugo rwe, biturutse ku businzi n’itabi yari arimo kunywa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko uyu Havugimana  yarutwitse mu ma saa kumi za mu gitondo.

Ati: “Amakuru dufite ni uko Havugimana yatwitse urugo rwe mu ma saa kumi za mugitondo, akoresheje itabi kandi ubuyobozi bwamugezeho bugasanga yari yanyoye inzoga nyinshi.”

Nshimiyimana avuga kandi ko nyuma yo kumufasha kuzimya urugo rwe, hakurikiyeho guperereza harebwa niba yarutwitse ku bushake ariko basanga ari impanuka nubwo na yo yaturutse ku kuba yari yanyoye.

Ati: “Tumaze kumufasha kuzimya ni bwo twamubajije tugira ngo tumenye niba yaba yatwitse urugo rwe ku bushake, maze atubwira ko yari arimo kunywa itabi riramucika rigwa ku rugo ruhita rufatwa agorwa no kuzimya kubera imbaraga nkeya.”

Nshimiyimana akomeza agira inama abanywa inzoga kuzinywa mu rugero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *