wex24news

Uwahoze ari umunyezamu wa Police FC yagizwe umukozi muri RBC

Uwahoze ari umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu yabonye akazi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, aho uretse kugikorera bisanzwe azaba ari n’umukinnyi w’ikipe yabo mu mikino ihuza ibigo bya Leta.

Uyu munyezamu w’imyaka 26, yahisemo kujya muri RBC nubwo hari amakipe menshi yari yamwifuje nyuma yo gutandukana na Police FC yari amazemo imyaka ine, ikintu kuri we asanga cyaratewe n’amahitamo y’umuryango nkuko yabitangarije IGIHE ndukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ni byo nagiye gukorera muri RBC kuko ni ho hampa amahoro bikanamfasha kwita ku muryango wange neza.”

“Hari amakipe yari yanyifuje ariko nyuma yo kubiganiraho n’umukunzi wange nasanze RBC ari yo nakwerekezamo kuko uretse kuba nzakina ni n’akazi gasanzwe kazanamfasha ubwo nzaba ndekeye aho gukina ruhago burundu.”

Rihungu ubwo yatandukanaga na Police FC yari yatangaje ko ashyize akadomo ku gukina ruhago nk’uwabigize umwuga, aho yari hafi kwerekeza mu gihugu cya Finlande asanze umukunzi we Liliane uzwi nka Lily bamaze iminsi bakundana.

Avuga kuri ibi, Kwizera Janvier akaba yatangaje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha we n’umuryango we ari bwo bazerekeza mu gihugu cya Finlande gusa ko byashoboka ko n’ubundi azagaruka agakomeza akazi ke muri RBC ari na ko akinira ikipe y’iki kigo y’umupira w’amaguru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *