wex24news

yateye utwatsi ibimuvugwaho ko aryamana n’umugore mugenzi we

Umuherwekazi Oprah Winfrey w’imyaka 70 akaba n’icyamamarekazi kuri televiziyo, yateye utwatsi ibyari bimaze igihe bimuvugwaho ko aryamana n’inshuti ye magara Gayle King.

Inkuru nyinshi zagiye zitangazwa kuri Ophra ko aryamana n’abo bahuje igitsina, byumwihariko ni kenshi byavuzwe ko aryamana n’umunyamakuru Gayle usazwe ari n’inshuti ye magara, bikavugwa ko ubunshuti bwabo bwarenze uwubunshuti busanzwe.

Ibi byose Oprah yabigarutseho birambuye arikumwe na Gayle, babivugiye mu kiganiro batumiwemo n’umuherwekazi Melinda Gates wahoze ari umugore wa Bill Gates, cyitwa ‘Moments That Make Us Podcast’.

Melinda yasabye Oprah kuvuga ukuri niba aryamana n’abo bahuje igitsina kandi afite umugabo. Oprah yahise amusubiza ati”kuva kera ubuzima bwanjye nakunze kubushyira hanze, ibyiza n’ibibi nabisagije abantu, nta narimwe nigeze mpisha uwi ndiwe, rwose njyewe nkunda abagabo gusa sinigeze na rimwe ryamana n’umugore mugenzi wanjye”.

Yakomeje agira ati”mbaye ndi uryamana nabo nduhuje igitsina sinabihisha kuko ntibiteye isoni, birababaje kuba abantu bumva ko nabeshya ku bijyanye n’amahitamo yanjye ku bo turyamana cyangwa dukundana”.

Melisa yabajije Gayle icyo atekereza kuba hari amakuru nkayo avugwa kuri bo Oprah yasubije aseka ati”Oprah wabaye inshuti kuva tukiri bato, niwe wanciriye inzira yo kwinjira mu itangazamakuru no kwandika ibitabo, ntago umubano wacu ari uwo kuryamana ahubwo turi abavandimwe kandi dufatanya murio byose”.

Oprah abajije impamvu avugwaho ibyo kuryamana n’abagore bangenzi be, yasubije ati”sinzi niba hari ikinu kimwe kuri cyerekeranye cyangwa kivuga ko nkunda abagore bangenzi banjye ku buryo abantu baba aricyo baheraho babivuga, gisa nizera ko kintu cyose bambeshyera baba bashaka kwanduza isura yanjye kuko hari benshi batishimira uwo ndiwe”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *