Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende (Monkeypox) imaze iminsi ivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko nubwo atari indwara ifite ubukana bukabije ariko abantu bagomba kuyirinda bakaraba intoki kenshi no kutajya ahari abayanduye cyangwa kubonana na bo.
Dr Rwagasore yagize ati: “Ikigo gishinzwe ubuzima, RBC, kimaze gutahura abarwayi babiri twasanzemo indwara y’Ubushita bw’Inkende ari yo Monkeypox. Harimo umugore ufite imyaka 33 n’umugabo ufite imyaka 34 bose basanzwe bakorera ingendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubu bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga”.
Akomeza avuga ko kuva iki cyorezo cyatangira mu Gihugu cy’abaturanyi hari ingamba u Rwanda rwafashe harimo gushyiraho itsinda ry’abaganga basuzuma, babaza ibibazo bijyanye n’uburwayi, ibi bikaba ari byo byanafashije ku gutahura umurwayi wa mbere, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso batangira kumukurikirana kugira ngo avurwe.
Dr Rwagasore akomeza avuga ko iyi ndwara yagaragaye mu Rwanda, nyuma y’uko yari imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye birimo na RDC.
Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.
Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, ku biganza no ku maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.
Dr Rwagasore avuga ko mu kwirinda ko iyi ndwara yakwirakwira hari ibyo Abanyarwanda basabwa kwitwararika bagafata ingamba. Ati: “Kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ugaragaza ibyo bimenyetso, tubashishikariza umuco wo gukomeza gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune”.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Monkeypox ari abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Monkeypox, akwiye kwihutira kujya kwa muganga, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe by’umwihariko umuntu akagaragaza abo akeka yahuye na bo akaba yarabanduje, kugira ngo na bo bitabweho kurushaho.