wex24news

kwibeshya ku ndirimbo yabo babifashe nk’agasuzuguro

Abategura imikino ya Olempike irimo kubera mu Bufaransa bacuranze indirimbo Sudani y’Epfo itari yo, biteza impagarara, bifatwa nko gusuzugura icyo gihugu.

Hari  mbere yuko icyo gihugu gikina umukino wa mbere w’intoki wa basketball mu bagabo n’igihugu cya Puerto Rico.

Abarebaga uwo mukino wabereye ku kibuga Pierre-Mauroy bavuije induru, ubwo hacurangwaga indirimbo y’igihugu ya Sudani aho gucurangwa iya Sudani y’Epfo.

Nyuma yo kuyihagarika kwamaze akanya gato, amajwi yakosowe hacurangwa iya Sudani y’Epfo, nuko nyuma yaho imbaga y’abantu bari bari aho bahagurukira iyo kipe byo kuyiha icyubahiro.

Abateguye iyi mikino ya Olempike ibera mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa basohoye itangazo basaba imbabazi, bavuga ko ko byatewe no “kwibeshya kwa muntu.”

Nyuma, umwe mu bakinnyi ba Sudani y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko uko kwibeshya ari “agasuzuguro.”

Majok Deng yagize ati Abategura imikino bagomba gukora neza kurushaho kuko uru ni urubuga rwa mbere runini cyane, ndetse murabizi ko Sudani y’Epfo irimo gukina, Nta kuntu ushobora kubyibeshyaho ugacuranga indirimbo y’igihugu itandukanye. Ni agasuzuguro.

Ikipe ya Sudani y’Epfo byarangiye itsinze Puerto Rico ku manota 90 ku manota 79.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *