wex24news

Colonel Kazarama yemeje ko yiyunze na bagenzi be muri M23

Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa M23, bwa mbere yagaragaye ari mu ruhame nyuma yo gusubira muri uyu mutwe.

Col. Kazarama ari kumwe na Lt Col Willy Ngoma nyuma yo gusubira muri M23

Amafoto yagiye hanze yerekana uyu musirikare ari kumwe n’abarimo Lt Col Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi w’Igisirikare cya M23 ndetse n’umunyamakuru Magloire Paluku uheruka kwihuza n’uyu mutwe.

Col Kazarama ni umwe mu barwanyi ba M23 bahunze ubwo uyu mutwe witwaje intwaro wasenyukaga mu 2013, nyuma y’ibitero bikomeye wagabweho n’umutwe kabuhariwe w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC.

Muri Mata 2024, ku mbuga nkoranyambaga hahwihwishijwe amakuru avuga ko Col Kazarama yapfiriye ku rugamba M23 ihangayemo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, ariko yarabihakanye, avuga ko atigeze asubira muri uyu mutwe.

Yagize ati “Ejo hashize numvise amakuru avuga ko Colonel Kazarama yaguye mu bitero byagabwe Karuba werekeza Mushaki. Ndangira ngo nyomoze ayo makuru kuko atari ukuri. Njyewe ntabwo ndi ku rugamba, nibereye mu bikorwa by’iterambere ryanjye.”

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2024, ubwo kuri sitade yitiriwe Mwami Ndeze Rugabo II iherereye muri teritwari ya Rutshuru haberaga irushanwa ry’umupira w’amaguru ryitwa ‘Amani Kwetu’, hagaragaye abayobozi bakuru ba M23 barimo Bertrand Bisimwa na Col Kazarama.

Col Kazarama yahawe ijambo, ashima ibyagezweho n’abarimo Bisimwa na Makenga, amenyesha Abanya-Rutshuru ko yamaze gusubira muri M23 kugira ngo afashe bagenzi be gukomeza urugamba.

Yagize ati “Muraho Banya-Rutshuru? Nitwa Colonel Kazarama Vianney, ndi mwene wanyu, ngarutse muri ARC. Nishimiye akazi uyu mutwe uri gukora, ngashimira umuyobozi Bertrand Bisimwa, ngashimira Sultani Makenga n’abanyamuryango. Nanjye nje ngo dukomeze urugendo.”

Abarwanyi ba M23 bavuga ko bafite gahunda yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, nyuma y’aho yanze kugirana na bo imishyikirano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *