wex24news

trump yavuze ko ubwenge bwa Kamala Harris ari buke cyane

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba akataje ibikorwa byo kwiyamamaza ashaka manda ya kabiri, yavuze ko Kamala Harris bashobora guhatanira uyu mwanya, ari umuntu ufite ubwenge buke cyane.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama ivuga ku iterambere rya Bitcoin yaberaye i Tennessee.Trump yavuze ko iri koranabuhanga ridasanzwe, ashimangira ko “Ari igitangaza gikomoka ku bufatanye bwa muntu.”

Yashimangiye ko abitabiriye iki gikorwa ari abantu b’abahanga cyane, ati “Iki cyumba kiratangaje. Abantu bari muri iki cyumba bafite ubuhanga.”

Nubwo atamuvuze mu izina, Trump yagize ati “Mpanganye n’umuntu ufite ubwenge buke.”

Vice President Kamala Harris campaigns as the presumptive Democratic nominee for president Tuesday in West Allis, Wisconsin.

Byitezwe ko Kamala Harris azahagararira Ishyaka ry’Aba-Democrates mu matora ya Perezida ategerejwe mu Ugushyingo, nyuma y’uko abonye abamushyigikira benshi muri iri Shyaka.

Byitezwe ko azemezwa mu Nama Rusange y’iryo Shyaka itegerejwe muri Kanama uyu mwaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *