wex24news

Icyahitanye Sinéad O’Connor cyamenyekanye

umuhanzikazi Sinéad O’Connor ukomoka muri Irlande, wamamariye mu ndirimbo nka “Nothing Compares 2 U”, yitabye Imana umwaka ushize muri Nyakanga umwaka ushize hagaragajwe icyateye urupfu rwe.

sinead o connor

Impapuro zigaragaza ko yitabye Imana zashyizwe hanze na John Reynolds wari umugabo we zigaragaza ko, yishwe n’indwara y’ibihaha izwi nka ‘Chronic Obstructive Pulmonary Disease (COPD)’ ndetse na Asthma.

Uyu muhanzikazi yitabye Imana afite imyaka 56. Yasize abana bane, yasize album 10, aho iya mbere yayikoze mu 1987, ikaba imwe mu zakunzwe cyane mu Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi yakurikiwe na “I Do Not Want What I Haven’t Got” yo mu 1990 iriho indirimbo yatumye yamamara cyane ku Isi “Nothing Compares 2 U” yandikiwe na Prince.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *