wex24news

yateguje intambara ya gatatu y’isi mu gihe Harris Kamala yaba abaye Perezida

Donald Trump yongeye kwibutsa abanyamerika n’abatuye isi, ko mu gihe Harris Kamala yaba atorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, intambara ya gatatu y’isi yahita iba.

Ni mu gihe we avuga ko aramutse atowe, intambara hirya no hino ku isi zagabanuka, by’umwihariko izo mu burasirazuba.

Ibi Trump yabigarutseho mu mpera z’iki Cyumweru gishize ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu ishyaka rye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu. Yavuze ko nk’ibisanzwe iyo umuyobozi ukomoka mu ishyaka ry’Abademokarate agiye ku butegetsi ashoza intambara.

Yagize ati: “Nituramuka tudatsinze, muzabona intambara nyinshi mu Burasirazuba bwo hagati, ndetse n’intambara ya Gatatu y’Isi irashoboka. Mwegereye intambara ya Gatatu y’Isi kurenza ikindi gihe cyose cyabayeho kuva intambara ya kabiri yarangira. Turayikozaho imitwe y’intoki kubera iki gihugu.”

Trump wabayeho Perezida wa Amerika manda imwe, yavuze ko iyo aza kuba Perezida intambara y’u Burusiya na Ukraine iba itarabayeho. Yanongeyeho ko natorwa azahagarika iya Israel na Palestina.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *