wex24news

rurageretse hagati y’ umuherwe elon musk n’ umuhanzikazi babyaranye

Umuhanzikazi Grimes wahoze ari umukunzi w’umuherwe Elon Musk banabyaranye abana 3, aramushinja kubakumira no kwanga ko babonana, yababujije kugirana umubano n’umuryango we.

Grimes, Elon Musk

Mu ibaruwa Grimes yashyize hanze, yavuze ko ababajwe cyane n’uburyo Elon Musk yafashe abana babo uko ari 3 akabajyana mu rugo rwe ntiyemere ko bongera kubonana nawe.

Yakomeje avuga ikimubabaje kurusha ibindi ari uko Elon Musk yanze ko aba bana basura nyirakuru muri canada urwaye cyane, kuva kera atigeze ashaka ko abana babo bagirana umubano n’umuryango wa nyina.

Ibi bibaye inshuro ya kabiri Grimes anshinja Musk kutamuha uburenganzira ku bana babyaranye, nubwo babyaranye abana 3 ntabwo bigeze bashyingiranwa nk’umugore n’umugabo, ahubwo baribaniranga bisazwe kugeza mu 2021ubwo batandukanaga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *