wex24news

Jacob Zuma wabaye Perezida yirukanwe mu Ishyaka rya ANC

Uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma w’imyaka 82, yirukanwe mu ishyaka yahoze ayobora rya ANC nyuma y’uko yagaragaje ko ashyigikiye iritavugarumwe n’ubutegetsi mu kwiyamamaza mu matora yabaye tariki ya 29 Nyakanga 2024.

Komite ishinzwe imyitwarire mu Ishyaka rya ANC, yahamije Jacob Zuma ibyaha byo gutesha agaciro iryo shyaka kuko yifatanyije n’ishyaka rya uMkhonto we Sizwe (MK), ritavuga rumwe n’ubutegetsi, gusa yahawe ibyumweru bitatu byo kujurira icyo cyemezo.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya MK, ryo ryatangaje ko ryababajwe n’uko Jacob Zuma, yirukanwe mu ishyaka bikanyuzwa mu itangazamakuru aho kugira ngo abimenyeshwe, rivuga ko ibyakozwe biteye agahinda ko nta muntu ugomba guhanwa adahari.

Mu 2021, Jacob Zuma, yafunzwe azira gusuzugura urukiko nyuma yo kwanga gukorana neza n’ubugenzuzi ku iperereza ryakorwaga ku byaha bya ruswa aregwa mu gihe cy’ubuyobozi bwe bw’imyaka icyenda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *