wex24news

yitabiriye iyi mikino ya olempike atwite inda y’amezi arindwi

Umunya-Misiri Nada Hafez urwanisha inkota mu mukino wa Fencing, yahishuye ko nubwo yahatanaga mu Mikino Olempike i Paris, atwite inda y’amezi arindwi.

Uyu mugore w’imyaka 26, yatsinze umukino wa mbere mu cyiciro cy’abagore barwanisha inkota ya “sabre”, ariko asezererwa muri 1/8.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram nyuma yo gukina ku wa Mbere, Hafez yahishuye ko atwite inda y’amezi arindwi.

Ati “Ibyo mwe mwabonaga ko ari abakinnyi babiri, bari batatu ubundi! Yari njye, uwo twari duhanganye, n’umwana wanjye muto utaraza ku Isi yacu!”

Nada Hafez ukomoka i Cairo, ari gukina Imikino Olempike ku nshuro ya gatatu.

Hafez yagize ati “Njye n’umwana wanjye dusangira byinshi bitandukanye, byaba gukoresha imbaraga z’umubiri n’amarangamutima. Gutwita bikomera ukwabyo, ariko uba ugomba no gukomeza ubuzima na siporo.”

Yashimiye umugabo we Ibrahim Ihab n’umuryango we wamwemereye kwitabira Imikino Olempike y’uyu mwaka kandi atwite.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *