wex24news

Trump agiye guhatwa ibibazo na FBI ku iraswa rye

Urwego rw’iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwatangaje ko Donald Trump yemeye kwitabira ibazwa, bigendanye n’igikorwa cyo kugerageza kumwivugana giherutse kuba.

Kevin Rojek uri mu bakozi ba FBI yabwiye abanyamakuru ko kubazwa kwa Trump “biri mu murongo wo gushaka kumenya ibyo yabonye, nk’abandi bantu bose bari aho iki cyaha cyabereye”.

Iri bazwa rizaba rigendanye n’igikorwa cyo kugerageza kwica Trump cyabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga mu 2024, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Pennsylvania, akaza kuraswa n’umusore Thomas Matthew Crooks ariko ku bw’amahirwe isasu rikamukomeretsa ugutwi gusa.

Nyuma y’ibyumweru birenga bibiri iki gikorwa kibaye, FBI ntiramenya icyateye Matthew Crooks, gushaka kwivugana na Trump.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *