wex24news

Rayon Sports yakiriye rutahizamu w’Umunya-Gabon

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya w’Umunye-Gabon, Nathanael Iga Ndwangou uje kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Ahagana mu ma saa Tanu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga, ni bwo uyu musore w’imyaka 21 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe yakirwa n’abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben n’Umuyobozi w’Abafana, Muhawenimana Claude.

Byitezwe ko uyu musore arasinyira Murera amasezerano y’imyaka ibiri kuko ibiganiro bisa n’ibyamaze kugera ku musozo hagati y’impande zombi.

Ndwangou akigera mu Rwanda yabwiye Itangazamakuru ko Rayon Sports ari ikipe yari asanzwe azi kuko n’umuhagarariye yayimubwiyeho byinshi.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Gabon kandi yatangaje ko ashobora gukina imyanya igera kuri itatu mu kibuga; yaba ku ruhande rw’iburyo asatira, urw’ibumoso asatira ndetse akaba ashobora no gukina nka rutahizamu wo hagati, umwe bakunda kwita nimero icyenda.

Yavuze kandi ko ategerezanyije amatsiko imyitozo ya Rayon Sports ndetse no kuziyereka abafana ba Gikundiro binyuze mu mikino azakina.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *