Leta ya DR Congo yatangaje ikirego gishya ishinja ingabo z’u Rwanda cyo “kwinjirira guteje akaga” imikorere ya GPS y’indege zirimo iza gisivile mu karere k’uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Itangazo rya minisiteri y’itumanaho ya DR Congo rivuga ibi bitero bishyira mu kaga indege zirimo n’iz’ubucuruzi, n’ubutumwa bwo gufasha abantu bari mu kaga.
Congo ivuga ko iperereza tekinike “ryahamije ko ibyo bitero ari igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda n’abakorana na zo, AFC/M23.
Leta ya Congo ivuga ko yabonye “ibitero byo kwinjirira mu buryo butemewe, ibizwi nka ‘spoofing’ muri ‘cybersecurity’, amayira y’indege mu turere twa Kivu ya Ruguru, n’akarere gakikije Goma harimo Beni, Butembo, Kibumba na Kanyabayonga.
Congo ivuga ko ibi ari “uguhonyora gukomeye” amategeko mpuzamahanga agenga kudakoresha intwaro ku basivile, igasaba urwego mpuzamahanga rw’indege za gisivile gufatira ibihano u Rwanda.
Leta ya Congo si ubwa mbere ishinja u Rwanda guhunganya umutekano w’iki gihugu ndetse yageze ku miryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye isabira u Rwanda ibihano.
U Rwanda ntiruragira icyo ruvuga kuri ibi birego bishya Congo izamuye .