wex24news

Iburasirazuba hatangiye kubakwa uruganda rutunganya amazi

Ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Kagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, hatangiye imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi azagezwa mu mirenge ya Kiramuruzi, Murambi, Kiziguro, Rugarama na Remera mu Karere ka Gatsibo no mu Karere ka Kayonza mu mirenge ya Murundi, Rukar na Gahini.

Vincent de Paul Mugwaneza, Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi muri Sosiyete ishinzwe ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura (WASAC Development Ltd) yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mushinga watangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2023.

Ahamya ko umushinga w’uruganda rutunganya amazi rurimo kubakwa mu Karere ka Gatsibo, uzarangira mu kwezi k’Ukuboza 2024 utwaye ingengo y’Imari ingana na Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugwaneza akomeza avuga ati: “Imirimo yo gukora uyu mushinga wahaye imirimo abaturage barenga 1,000 mu bice bitandukanye umushinga ugera. Uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya Metero kibe (m3) 12,000 ku munsi mu gice cya mbere.”

Abatuye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba barishimira ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi yo mu kiyaga cya Muhazi yatangiye. Ni uruganda rwitezweho gukemura ikibazo cy’amazi muri aka Karere ku kigero cya 100%.

Mutuyimana Jacques avuga ko uruganda nirumara gutangira kugeza amazi mu baturage bizaba ari igisubizo kuri bo.

Agira ati: “Imiterere y’ikibazo cy’amazi muri aka gace ka Rwankuba na Murambi byari ikibazo ariko tukimara kubona uru ruganda twahise tubona ko cyamaze kuba igisubizo nta muturage uzongera kubura amazi.”

Avuga ko bavomaga amazi aturuka ahitwa mu Byimana haba habaye ikibazo cyo kubura kubera ubuke bwayo bakajya kuyavomesha amagare kuri Muhazi ariko ngo ugasanga abagezeho afite agaciro k’amafaranga 200 ku ijerekani.

Bishimira ko uruganda rutunganya amazi rurimo kubakwa mu Murenge wa Murambi rwatanze akazi ku baturage, ibyo bikazanabafasha kwivana mu bukene.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *