wex24news

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports WFC na Kawempe Muslim Ladies wakuweho

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports y’abagore na Kawempe Muslim Ladies yatwaye shampiyona ya Uganda ntabwo ugikinwe kuri Rayon Sports Day nk’uko byari biteganyijwe.

Image

Gahunda nyinshi mu zari zateganyijwe gukorwa ku munsi w’Igikundiro zizagumaho nubwo ikipe ya Rayon Sports itagikoreye ibirori kuri Stade Amahoro, gusa imwe muri nke zitazakorwa ni umukino wa gicuti w’ikipe z’abagore.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yatangaje ko bitandukanye na Stade Amahoro, Kigali Pelé Stadium byagorana gukiniraho imikino ibiri n’ibirori bikaba nk’uko byateganyijwe, ari yo mpamvu byabaye ngombwa ko uyu mukino uba uhagaritswe.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko gahunda bwari bufite yo gutegurira ibirori kuri Stade Amahoro yahindutse aho byashyizwe kuri Kigali Pelé Stadium.

Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’uko babwiwe ko iki kibuga hari izindi gahunda z’ingenzi zizaberayo, gusa ko ari ibintu bumvise kuko bari banabibwiwe mbere ubwo bemererwaga ikibuga.

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore ikomeje imyiteguro y’imikino ya CAF Champions League nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ihigitse As Kigali.

Iyi mikino izabera muri Ethiopia iteganyijwe tariki 17 Kanama kugeza 4 Nzeri 2024. Ikipe izaba iya mbere muri iri rushanwa, nyo izabona itike yo gukina Champions League.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *