wex24news

Igiterane cy’ububyutse cyasize benshi bahembutse

Umuryango w’ivugabutumwa witwa Baho Global Mission ku bufatanye n’amadini n’amatorero akorera mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, bateguye igiterane cy’ububyutse batumiyemo abarimo Pastor Zigirinshuti Michel, Bishop Joseph Mugasa n’abahanzi nka Theo Bosebabireba na Thacien Titus. Rev Baho Isaie n’umufasha we Pastor Francine Uwimana na bo bari mu bigishije ijambo ry’Imana muri iki giterane.

Iki giterane cy’iminsi itatu cyabereye mu nkambi y’impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo iherereye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe kuva tariki 26 – 28 Nyakanga 2024. Ni igiterane cyiswe icy’ububyutse n’ibitangaza i Mahama (Mahama Revival Miracle Crusade).

Ni igiterane cyabereyemo inyigisho z’ibyiciro bitandukanye birimo urubyiruko, abagore n’abakozi b’Imana.

Pastor Isaie Baho uyobora umuryango w’ivugabutumwa wa Baho Global Mission akaba n’umuhuzabikorwa w’iki giterane yavuze ko bahisemo kujyana iki giterane mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu rwego rwo gufasha abahatuye, kugira ngo abatarakira agakiza basengerwe mu buryo bwihariye, bakire agakiza bave mu byaha.

Pastor Isaie Baho avuga ko ababa mu nkambi baba bakeneye ubutumwa bw’ihumure bubaha ibyiringiro kubera ubuzima baba barimo, kugira ngo badacika intege, ahubwo bakomeze gukomera ku Mwami Yesu.

Usibye amasengesho n’ibitaramo, iki giterane cyanabayemo ibikorwa birimo amarushanwa y’umupira w’amaguru ku makipe y’i Mahama hagamijwe kwiyegereza urubyiruko ngo rubwirizwe ubutumwa bwiza, umuganda rusange wo kwita ku isuku, ndetse n’inyigisho z’ibyiciro bitandukanye birimo Urubyiruko, Abagore n’Abakozi b’Imana.

Rev Baho Isaie yashimye Imana yamushoboje muri iki giterane cya mbere akoze ku giti cye kuko ibyabanje mu myaka yashize yabaga afatanyije n’abavugabutumwa bo muri Amerika. Yavuze ko ibyo yari yiteze byose muri iki giterane cyamaze iminsi itatu byagezweho.

Abahanzi Thacien Titus na Theo Bosebabireba na bo beretswe urukundo mu buryo bukomeye n’abitabiriye iki giterane, baririmbana indirimbo zabo zamamaye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *