wex24news

AS Kigali y’amasura mashya yatangiye imyitozo

Ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino wa 2024/2025.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, ni bwo yatangiye imyitozo kuri Tapis Rouge I Nyamirambo yitabiriwe n’abakinnyi 21.

Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali ni yo rukumbi yari isigaye itaratangira imyitozo kubera ibibazo by’amikoro imazemo iminsi.

Iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Hoziana Kennedy wahoze muri Bugesera FC, Kayitaba Jean Bosco wari muri Police FC na Nkubana Marc yarimo kandi Ngendahimana Eric wakiniraga Rayon Sports

Rutahizamu Sugira Ernest nawe yagaragaye muri iyi myitozo ariko atambaye imyenda y’ikipe.

Abandi bitabiriye iyi myitozo barimo abasazwe muri iyi kipe barimo umunyezamo Hakizimana Adolphe, Akayezu Jean Bosco, Ishimwe Saleh Nyarugabo Moise n’abandi.

Biteganyijwe ko ku wa 10 Kanama ari bwo hazasuzumwa ubwegure bw’abarimo Shema Fabrice wari Perezida [ubu ni Perezida w’Icyubahiro]; Visi Perezida, Seka Fred n’abandi batakiboneka mu nshingano, hagashyirwaho abayobora ikipe.

AS Kigali izatangira Shampiyona ya 2024/25 yakirwa na Kiyovu Sports ku wa 16 Kanama mu gihe izakurikizaho kwakira Musanze FC ku wa 26 Kanama mbere y’uko hafatwa akaruhuko k’ibyumweru bitatu kubera imikino mpuzamahanga y’amakipe y’ibihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *