wex24news

Mr. Nice ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Mr. Nice wigeze kubica bigacika mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agiye gutaramira i Kigali, aho kwinjira mu gitaramo cye bizaba ari ubuntu.

Ushobora kuba wumvise izina ukagira ngo uri kurota ariko niba warabyinnye indirimbo yitwa ‘Kikulacho’ tuguhaye ikaze mu kabari kitwa ‘Carlo’s Joint’ gaherereye i Remera aho benshi bita mu ‘Kisimenti’.

Igitaramo cy’uyu muhanzi wamamaye mu myaka yo hambere, byitezwe kizaba ku wa 2 Kanama 2024.

Uyu muhanzi ari kubarizwa i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari yagiye gutaramira, bikaba byitezwe ko agera i Kigali ku mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga 2024.

Lucas Mkenda wamamaye nka Mr Nice ni umwe mu bahanzi bayoboye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye n’umuziki yatangiye mu 1999 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise ‘Kidali Po’.

Mu 2002 uyu muhanzi yasohoye album ye ya kabiri yise ‘Rafiki’ yariho indirimbo nka Fagilia Wote, Kikulacho na Kuku Kapanda Baiskeli.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *