wex24news

The Ben yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga ateguza indirimbo nshya

Umuhanzi ukunze kugibwaho impaka bitewe no kumugereranya n’abandi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga nyuma yo guteguza indirimbo agiye gushyira ahagaragara.

Image

Ni ibyo yatangarije abakunzi be ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, aho yagiye ahasangirizwa ibitekerezo (Story) akabwira abantu ko vuba abagezaho indirimbo.

Yagize ati: “Ubanza mutiteguye!!! Indirimbo igiye gusohoka Nyagasani Mana ikunda u Rwanda. “

Ibi byateje urujijo mu bamukurikira barimo ibyamamare babyitiranyije n’izina ry’indirimbo, maze baratangira barabisangizanya.

Abarimo Clapton Kibonge uzwi muri filime nyarwanda yagize ati: “The Ben agiye gushyira hanze indirimbo yitwa Nyagasani Mana ukunda u Rwanda koko.”

Uyu muhanzi yaherukaga guha abakunzi be indirimbo yise Ni forever yakoreye umukunzi we.

Mu biganiro bitandukanye The Ben yagiye akora, yatangaje ko muri uyu mwaka azashyira ahagaragara indirimbo zitandukanye harimo n’izo yafatanyije n’abahanzi batandukanye barimo Diamond Platinumz, Israel Mbonyi, Kevin Kade n’abandi.

Uyu muhanzi aherutse kugaragara mu mashusho yashyize kuri Instagram ye ari kumwe na Element Elee mu gihugu cya Tanzania, aho byavuzwe ko bari bagiye gukora indirimbo yafatanyije na Kevin Kade ari nayo byatangiye guhwihwiswa ko yaba ari yo agiye gushyira ahagaragara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *