wex24news

Davido yateguje igitaramo cyo kwizihiza ubwigenge

Umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Afro beat yateguje igitaramo azakora hagamijwe kwizihiza ubwigenge muri Nigeria.

Afrobeats sensation David Adeleke, popularly known as Davido.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram uyu muhanzi yasangije abamukurikira ubutumire bugaragaraza itariki n’aho icyo gitaramo kizabera.

Muri ubwo butumire yagize ati: “Igitaramo WARRI cyagarutse, kizaba ari icy’umwihariko.”

Ni igitaramo kizaba tariki 5 Nzeri 2024, aho yasabye abakunzi be kutazabura kuko bose bafite inshingano yo kwizihiza ubwigenge kubera ko Nigeria ari iyabo.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yakiriye Rango wamenyekanye cyane mu mbyino y’indirimbo yitwa Tenge tenge akaba ari nawe wayihimbye aho bafitanye imishinga, nyuma uyu mwana n’itsinda rye rimuherekeje bakazasubira iwabo mu gihugu cya Uganda.

Ubusanzwe Nigeria yizihiza ubwigenge tariki 1 Nzeri, buri uko iyo tariki igeze mu gihugu hose hatangwa ikiruhuko mu rwego rwo kwishimira uwo munsi, aho bazaba bawizihiza ku nshuro ya 64 kuko Nigeria yabonye ubwigenge tariki 1 Nzeri 1960.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *