Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kujya bima amatwi abanenga ishoramari Guverinoma y’u Rwanda idahwema gushyira mu iterambere rya siporo, bavuga ko ari uburyo bwo “bwo guhishira imikorere y’ubuyobozi bw’igitugu bukangamiza abaturage.”
Ni igisubizo yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024, nyuma ku butumwa bw’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, wagaragaje birambuye uburyo abanenga ishoramari ry’u Rwanda birengagiza umumaro ifite mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times, Madamu Yolande Makolo yanenze inkuru yasohotse mu gitangazamakuru mpuzamahanga cya siporo muri Amerika (ESPN) cyibasiye u Rwanda kigaraza ko siporo yifashisha mu guhuma amaso abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo binyoma byose bagerageje gukwirakwiza mu myaka myinshi ishize byababereye imfabusa, ashimangira ko nta musasuro bizigera binatanga.
Yagize ati: “Ibi byose ni imbaraga zababereye imfabusa. Bimaze igihe kinini cyane kugeza n’uyu munsi. Kandi bizahora bifata ubusa! Mujye mubima amatwi!”
Igitangazamakuru ESPN giheruka kwibasira ubufatanye u Rwanda rwagiranye n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball izwi nka National Basketball Association (NBA), kirushinja kwifashisha siporo mu guhisha “amabi rukora mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.”
Madamu Makolo yavuze ko ibyo birego bishingiye ku myumvire y’abanyamahanga icuramye kuri Afurika, bakaba bayivugaho ibinyuranye n’ukuri kw’ibibera kuri uyu mugabane.
Yagize ati: “NBA ni abantu bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, baje kwirebera n’amaso yabo ko hari indi Si itari Uburengerazuba bw’Isi. Bo babonye ko Afurika itanga amahirwe menshi haba mu byo binjiza no mu bafana, kandi ni n’amahirwe kuri bo yo gushyigikira iterambere ryacu. Ikindi mu birebana n’umunezero utangwa na siporo, ibyo bakora bihuza abantu. Ni inyungu dusangiye twese.”
By’umwihariko, Madamu Makolo yagaragaje uburyo kwimakaza iterambere rya siporo byafashije bikomeye iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize.
Yakomoje ku buryo uretse NBA, ubukangurambaga bwa Visit Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo bwafashije Igihugu kongera amadovize rukura mu bukerarugendo ku kigero cya 36% mu mwaka wa 2022.
Ni ubukangurambaga u Rwanda rwafatanyijemo n’Ikipe y’Arsenal FC, Paris St Germain na FC Bayern Munich, yatumye u Rwanda rwinjiza amadolari y’Amerika miliyoni 620 muri uwo mwaka.
Ati: “U Rwanda rwavuye ku kuba umufana wa siporo rugera ku kuba umufatanyabikorwa mu bucuruzi buyishamikiyeho. Nanone kandi Siporo yafashije kurushaho kwimakaza ubumwe; ibi bishobora kugaragarira muri gahunda ya siporo rusange (car free day) aho abaturage bo mu gihugu hose bahurira hamwe bakayikora babungabunga amagara yabo.”
Yagaragaje ko siporo idafasha u Rwanda gusa, ahubwo yanatanze umusanzu ufatika mu bihe bikomeye byo kwigobotora ingaruka z’intambara mu bice bitandukanye by’Isi.
Abanenga u Rwanda ko rukoresha siporo mu guhuma amaso abatuye Isi, bagiye banabigarukaho kenshi ubwo u Rwanda rwagendaga rwagura ubufatanye n’amakipe akomeye ku Isi ya Arsenal, FC Bayern Munich na PSG.
Gusa ukudacika intege k’u Rwanda kwatumye rutangira gusoroma imbuto zeze kuri ubwo bufatanye, aho abanyamahanga benshi bakomeje kwisuka mu Rwanda baza kurusura basubirayo bakarukundisha n’abandi butyo gutyo.
Uretse ubufatanye mpuzamahanga, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi zishoboka mu kubaka ibikorwa remezo bihagije bya siporo, mu rwego rwo kwishyira mu mwanya wo kwakira imikino n’ibindi bikorwa bya siporo byo ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda rukimara gushora imari mu iyubakwa rya BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 10,000 ndetse na Sitade Amahoro ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 45.000 bicaye neza, amahirwe yo kwakira imikino mpuzamahanga yahise yiyongera mu buryo butangaje.