wex24news

Amakipe atandatu ni yo azahagararira u Rwanda muri NSSF KAVC International

Amakipe atandatu arimo atatu y’abagore ni yo agiye kwitabira NSSF KAVC International Tournament, irushanwa ngarukamwaka ry’umukino wa Volleyball ribera mu gihugu cya Uganda rigategurwa n’iyi kipe ya KAVC.

Irushanwa ry’uyu mwaka, rizahuriza hamwe amakipe aturutse mu bihugu birenga bitanu birimo n’u Rwanda, rikazakinwa hagati y’amatariki ya 2 na 4 Kanama 2024 kuri Lugogo Indoor Pitch mu Mujyi wa Kampala.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe ya APR WVC mu bagore ifite igikombe cy’iri rushanwa giheruka, Police WVC iheruka gutwara irushanwa rya Liberation Cup ndetse na Rwanda revenue Authority.

Mu bagabo, ikipe ya Police yegukanye iri rushanwa ntabwo izajya guhagaragara ku gikombe yatwaye, aho Kepler iheruka kwegukana irushanwa ryo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye izaba ihari, yo na APR VC hamwe na REG.

Amakipe ahagarariye u Rwanda azafata imodoka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2024 yerekeza mu murwa mukuru wa Uganda.

Andi makipe azaba ari muri Uganda arimo Rukinzo VC, Muzinga na Moso Sugar wongeyeho na Gender Light Club zo mu Burundi, mu gihe Sudani y’epfo izaba ihagarariwe na Cobra Volleyball na Juba Volleyball Club.

Ibihugu bya Tanzania, Kenya na Uganda na byo bizohereza amakipe muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 26 ahitezwe no kuzagaragaramo amakipe yo mu bihugu bitabarizwa muri aka karere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *