wex24news

Passy Kizito yiyemeje gufasha Diezdola

Passy Kizito wamamaye mu itsinda rya TNP yiyemeje gufasha umusore witwa Diezdola nyuma yo kumva ubuhamya bw’uburyo yari yarajujubijwe mu ruganda rw’umuziki.

Ku ikubitiro Passy yasubiranyemo n’uyu muhanzi indirimbo ‘What if’ yari amaze hafi umwaka asohoye nubwo itari yaramamaye cyane ariko ni imwe mu zatumye abantu batangira kwizerera mu mpano ye.

Mu kiganiro na IGIHE, Passy Kizito yavuze ko nyuma yo kubona impano y’uyu musore akumva n’ingorane yanyuzemo mu muziki yahise yiyemeza kumufasha.

Ati “Ni umwana muganira akakubwira abantu bagiye bamwizeza ubufasha ariko bikarangira atabubonye kugeza ubwo yumvaga agiye gucika intege, twahuye rero ari mu gihe cyo kuba yanazicika mpita niyemeza kumufasha.”

Passy Kizito uhamya ko yiyemeje gufasha uyu musore yavuze ko nubwo nta bushobozi budasanzwe afite, ariko hari uburyo yagerageza kumufasha bityo akaba yatera imbere.

Diezdola ni umusore wamenyekanye mu ndirimbo nka What if, Sad generation n’izindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *