wex24news

Masoud Pezeshkian yarahiye nka Perezida mushya wa Iran

Masoud Pezeshkian yarahiye nka Perezida mushya wa Iran, usimbura Ebrahim Raisi waguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Gicurasi mu 2024.

Masoud Pezeshkian sworn in as Iran’s ninth president amid chants of ‘Death to America, Israel’

Masoud Pezeshkian yarahiriye izi nshingano nshya imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga mu 2024.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’ibihugu by’amahanga barimo abakuru b’ibihugu ba Minisitiri, intumwa z’abakuru b’ibihugu n’abandi. Bose hamwe barenga 80.

Masoud Pezeshkian yavuze ko ku buyobozi bwe azaharanira ko ibihano amahanga yafatiye igihugu cye bivaho.

Uyu mugabo w’imyaka 69 yatangiye inshingano ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga mu 2024, nyuma y’uko intsinzi ye yemejwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Seyyed Ali Khamenei.

Masoud Pezeshkian ni we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga, ku majwi 53.6%. uhereye igihe yarahiriye afite ibyumweru bibiri byo kuba yashyizeho Guverinoma.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *