wex24news

umwana w’imyaka 17 niwe ushinjwa kwica abana abateye icyuma

Umwana w’ingimbi wafashwe akurikiranweho kugaba igitero cy’icyuma ku bana mu gace ka Southport wabaga mu mudugudu uri hafi aho n’umuryango we mwiza, biravugwa ko ari umwimukira wimukiye mu Bwongereza avuye mu Rwanda.

UK: Umunyarwanda w'imyaka 17 niwe ushinjwa kwica abana abateye icyuma

Uyu mwana w’imyaka 17 yavukiye i Cardiff nyuma y’uko umuryango we uvuye muri Afurika, nyuma ukimukira mu majyaruguru i Merseyside mu myaka icumi ishize.

Daily mail iravuga ko akomeje gufungwa ashinjwa ubwicanyi no gushaka kwica kandi ari guhatwa ibibazo nyuma y’igitero ku ishuri ryigisha kubyina.

British Prime Minister Keir Starmer (center) carries a floral tribute on Tuesday near the scene of a deadly knife attack at a dance school a day earlier in Southport, England.

Polisi ya Merseyside yavuze ko umwana w’umukobwa wa gatatu, ufite imyaka icyenda, yapfuye mu rukerera rwo ku wa Kabiri. Abandi bana babiri b’abakobwa bapfuye kuwa Mbere bari bafite imyaka itandatu n’irindwi.

Abandi bana umunani bakomeretse batanu muri bo , bafite hagati y’imyaka itandatu na 11 bararembye hamwe n’abagore babiri bakuze ’bagerageje kubarinda.

People on Tuesday leave flowers near the scene of a deadly knife attack at a dance school on Monday, in Southport, England.

Abahoze ari abaturanyi b’uyu ukekwaho icyaha bavuze ko ’batunguwe’ kandi ko ’bababajwe’ no kumenya ko uyu mwana w’ingimbi yatawe muri yombi azira igitero cy’icyuma giteye ubwoba kuko akomoka mu ’muryango mwiza’.

Kuva ari muto yitozanye na se karate batozwa na Sensei Chico Mbakwe w’imyaka 79, muri salle y’itorero rya St Cadoc i Llanrumney.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *