wex24news

Polisi y’Igihugu nayo yamurikiye abitabiriye Expo 2024 zimwe muri serivisi zayo

Polisi y’u Rwanda yegereje zimwe muri serivisi zayo abitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo 2024) ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, zitangwa n’amashami abiri ariyo; Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga (T&L) n’Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu muhango wo gutangiza imurikagurisha cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko abitabira imurikagurisha begerejwe serivisi zibafasha gusobanukirwa ibijyanye n’uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi ndetse no kubakemurira bimwe mu bibazo bafite bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

ACP Rutikanga yavuze kandi ko umutekano w’abitabira imurikagurisha n’ibikorwa byabo ucunzwe neza, amasaha yose nk’uko bisanzwe, bityo ko ntawe ukwiye kugira impungenge.

Yagize ati: “Haba ku manywa na nijoro, abamurika ibikorwa byabo n’abitabira imurikagurisha bagihari cyangwa batashye, abapolisi baba bahari kugira ngo bacunge umutekano w’ahabera Imurikagurisha. Hari kandi imodoka y’Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi n’ibindi bikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya, ku buryo hahita haboneka ubutabazi bwihuse mu gihe yaba igize aho igaragara.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze yavuze ko uko imurikagurisha rigenda rirushaho gutera imbere, ari nako rifasha mu gusakaza ubucuruzi bw’u Rwanda n’ibihakorerwa ku isoko Mpuzamahanga.

Yashimiye abamurika ibikorerwa mu Rwanda uburyo bigenda byiyongera buri uko habaye imurikagurisha mu rwego rwo kubimenyekanisha, ashimira n’abanyamahanga bitabira iri murikagurisha.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF); Mubiligi Jeanne Françoise mu ijambo rye, yavuze ko Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera mu Rwanda buri mwaka, ari amahirwe afasha abamurikabikorwa kwerekana ibyo bakora ndetse nabo bakabasha kwigira kuri bagenzi babo bo mu bindi bihugu bakora bimwe.

Yashimiye by’umwihariko abamurika ibikorerwa mu Rwanda byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ibikorerwa mu nganda n’ibindi, ashishikariza abaturarwanda gukomeza gusura iri murikagurisha mu rwego rwo kubatera inkunga, ashimira n’abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu migendekere myiza y’imurikagurisha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *