Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwemeje ko bwafunze insengero 185 zitubahirije ibisabwa muri 317 zibarizwa muri ako Karere.
Izi nsengero 185 zo mu Karere ka Musanze, zafunzwe biturutse ku bugenzuzi bwakozwe na RGB, aho barebaga niba aho hantu hasengerwa hujuje ibisabwa birimo ubumenyi bw’abayoboye izo nsengero, isuku y’aho, parikingi, ubwiherero no kuba hari umurindankuba.
Hiyongeraho kandi kuba urusengero rufite uburyo amajwi aruturukamo adashobora kugera hanze byoroshye ngo abangamire abaturage, gufata amazi aturuka kuri izo nyubako, kuba urusengero rwuzuye n’ibindi.
Nyuma y’ubwo bugenzuzi bugikomeje, mu nsengero 282 zagenzuwe muri 317 zibarizwa mu Karere ka Musanze, 185 hafashwe umwanzuro ko ziba zifunzwe kugira ngo zuzuze ibisabwa zongere gukomorerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald yemeje aya makuru, avuga ko ubugenzuzi bugikomeje kandi ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bw’abahasengera nk’uko amabwiriza ya RGB yamenyeshejwe amadini n’amatorero abiteganya.
Yagize ati “Tumaze iminsi tugira ikibazo cy’inkuba zikubita abantu, ikigamijwe ni ukureba niba abo bantu bayobora izo nsengero bafite ubushobozi kuko umuntu ujya kwigisha abantu 1000 yagombye kuba afite ubumenyi bw’ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y’ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya.”
“Ntitwakwirengagiza ko hari n’abandi baba basengera ku misozi bagiye mu buvumo ahantu badashobora kujyamo ariko kubera ko yizera ko agiye gusenga akajyamo kandi ashobora guhuriramo n’ibibazo byashyira ubuzima bwe mu kaga, ibyo byose nibyo biri kurebwa kugira ngo bagirwe inama n’ibituzuye nabyo aho habe hafungwa.”
Visi Meya Kayiranga yakomeje agira inama abakirisitu yo kujya bagira ubushishozi ku nyigisho bahabwa n’abazibaha ariko bagaharanira no gusengera ahantu hadashyira ubuzima mu kaga.
Umujyanama mu Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (RIC) mu Ntara y’Amajyaruguru, Matabaro Mporana Jonas, yavuze ko insengero zikwiye kuzuza ibisabwa ariko ko hakwiye kubaho umwihariko w’abantu kuko ibisabwa mu mijyi biba bidashobora guhura n’ibyo mu byaro kubera imiterere n’ubushobozi.