wex24news

Umunyamerika Isaiah Miller yongewe muri APR BBC

APR BBC yaguze Umunyamerika Isaiah Miller Jr wakiniraga Salt Lake City Stars yo muri NBA G-League muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yamaze kugera mu Rwanda aho yatangiye no gukorana imyitozo na bagenzi be.

Icyakora uyu mukinnyi ntabwo agaragara mu mukino Ikipe y’Ingabo ikinamo na REG BBC kuri uyu wa Gatatu, tariki 31 Nyakanga 2024 kubera ko atarabona ibyangombwa.

Isaiah Miller Jr ukina nka ’meneur de jeu’ yanyuze mu makipe nka Iowa Wolves na Salt Lake City Stars. Miller kandi yagiye akina mu Mikino y’Impeshyi (NBA Summer League) ari kumwe na Minnesota Timberwolves na Utah Jazz.

Ikipe y’Ingabo yaherukaga gusinyisha Umunya-Mali Aliou Diarra mu rwego rwo gukarishya ikipe cyane ko yifuza kwisubiza Igikombe cya Shampiyona.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *