wex24news

Rwanda Junior Tour igiye kuba ku nshuro ya mbere

Ku nshuro ya mbere, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye isiganwa ry’abato ryiswe “Rwanda Junior Tour” riteganyijwe tariki ya 1-3 Kanama 2024, aho byitezwe ko ari ryo rizakura rikamera nka Tour de l’Avenir, isiganwa rikinwa n’abari munsi y’imyaka 23 rivamo ibihangange mu mukino w’amagare ku Isi.

Image

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, kuri uyu 1 Kanama 2024, abasiganwa barahaguruka kuri BK Arena saa Munani z’amanywa, bakore intera y’ibilometero 81 bisorezwa i Rwamagana.

Bukeye bwaho, ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama, abazasiganwa bazasiganwa n’igihe buri umuntu ku giti cye, guhera saa Yine za mu gitongo, aho bazazenguruka mu Mujyi wa Rwamagana ku ntera ya kilometero 4,6.

Ku mugoroba, guhera saa Kumi, bazakina isiganwa ryo mu bwoko bwa ‘Criterium’, bazenguruke intera ya kilometero 1,9 inshuro 18.

Ku wa Gatandatu mu gitondo, tariki ya 3 Kanama 2024, guhera saa Tatu n’Igice, abakinnyi bazahaguruka i Rwamagana, bakora intera y’ibilometero 79,5 izasorezwa kuri BK Arena.

Muri iri siganwa hazatangwa umwenda w’umuhondo ku mukinnyi uzahiga abandi, uw’umukinnyi uzamuka kurusha abandi, uwahize abandi mu kunyonga igare ahatambika n’uwegukanye buri gace.

Abakinnyi 47 bo mu makipe atandukanye ni bo biyandikishije mu ngimbi.

Abakobwa bo mu byiciro bitandukanye batarengeje imyaka 23, abari munsi y’imyaka 19 n’abari munsi y’imyaka 17 bo bazakina gusa ‘Criterium’ yo ku wa Gatanu ni mugoroba.

Amakipe azitabira iri rushanwa rizakurikiza amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ni Les Amis Sportifs, Karongi Vision Center, Kayonza Young Stars Cycling Center, Benediction Club na Cine Elmay Cycling Club.

Hari kandi Muhazi Cycling Generation, Cycling Club for All, Nyabihu Cycling Team, Inovotec, Kangaroo, Sina Gérard na Kigali Cycling Club.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *