wex24news

ku munsi wa Rayon Sports Day 2024 hazatangwa igikombe

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko imyitegura y’Umunsi w’Igikundiro wa 2024 irimbanije aho uyu mwaka bazanye udushya turimo kuzatanga Igikombe ku makipe azaba yahatanye kuri uwo munsi.

Image

Mu kiganiro Rayon Time cy’iyi kipe, Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yatangaje ko bizeye ko Umunsi w’Igikundiro uzagenda neza kuko byinshi mu byagombaga gukorwa birimo kurangira.

Image

Yavuze ko nubwo batazakorera ibirori muri Stade Amahoro nk’uko bari babyifuje, ariko na Kigali Pelé Stadium bizeye ko izabakira neza kandi ko ibyakozwe mu mwaka ushize bizongera bigakorwa n’uyu mwaka ndetse hakiyongeraho n’agashya.

Ati: “Turifuza gutegura ibirori abakunzi bacu bazishimira kuko uyu ni umunsi wacu. Uyu mwaka twazanye n’Igikombe aho nyuma y’umukino ikipe izaba yatsinze hagati ya Rayon Sports na Azam FC izahabwa imidari ndetse n’igikombe.”

Kuri gahunda, biteganyijwe ko kuva saa Tanu z’amanywa hazatangira akarasisi k’abafana kazahaguruka ku ishuri ry’Intwari i Nyamirambo kagasoreza kuri Kigali Pelé Stadium saa Sita ubwo imiryango izaba ifunguwe.

Image

Aha, abahanzi batandukanye barimo Bushari n’abandi bazatangira gususurutsa abari ku kibuga bafatanyije n’amatorero ndetse n’abakora imyiyereko binyuze muri siporo.

Image

Ibi bikazakurikirwa no kwerekana abakinnyi bashya ahazabanza ikipe y’abagore ya Rayon Sports, hakaza iya AZAM FC na yo izabikorera i Nyamirambo mbere y’uko Rayon Sports y’abagabo yerekana intwaro nshya izaniye abafana.

Ibirori by’umunsi bizasozwa n’umukino wa Rayon Sports na AZAM FC uzatangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba nyuma y’Ijambo ry’Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele.

Image

Rayon Sports ikaba yaboneyeho gutangaza ko yazanye imyenda mishya y’abakinnyi n’abafana aho bizera ko abakunzi b’iyi kipe bazaza kuri uyu mukino barimbye nk’abakinnyi bazaba baje gufana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *