wex24news

u Rwanda ruzahagararirwan n’ Abakinnyi 20 mu irushanwa rya Ironman 70.3

U Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya gatatu irushanwa rizwi nka IRONMAN 70.3 rikinwamo umukino wa Triathlon, aho Abanyarwanda 20 aribo bazarigaragaramo.

Imyiteguro igeze kure nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri ya Siporo, Akarere ka Rubavu, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere [RDB] na Global Events Africa biri kugira uruhare mu gutegura IRONMAN 70.3.

Ni irushanwa rizakinwa ku wa 4 Kanama 2024, rikazakinirwa mu Kiyaga cya Kivu ndetse no mu nkengero zacyo, hakinwa Umukino wo Koga, Gusiganwa ku Maguru ndetse no Gusiganwa ku Igare.

Kuri iyi nshuro kandi hazongera kugaragaramo icyiciro cy’abafite ubumuga, aho u Rwanda ruzahagararirwa na Turamyimana Moussa uzakina koga agafatanya na Rukundo Augustin uzanyonga igare akanasiganwa ku maguru.

Hari amakipe abiri mu cyiciro cy’abagore kizakinwa na Ishimwe Claudette wo Koga, ⁠Mukamuhire Irene uzakina igare na ⁠Uwizeyimana Jeanne Gentille uziruka bagize ikipe ya mbere, mu gihe iya kabiri irimo Iradukunda Yvette, ⁠Uwiringiyimana Liliane na ⁠Musabyimana Agnes.

Muri iri rushanwa kandi harimo ikipe izaba irimo abakinnyi bavanze abahungu n’abakobwa, Nyirabyenda Neema azakina koga, ⁠Gatete Vital agasiganwa ku igare ndetse na ⁠Bigoreyiki Eliezer agasiganwa n’amaguru.

Ikipe y’abagabo irimo Twibanire Damascène uzakina koga, Ngendahayo Geremie uzakina igare na ⁠Mutabazi Emmanuel uzasiganwa n’amaguru.

Abakinnyi bazahatana ku giti cyabo harimo Uwineza Hanani, ⁠Tuyisenge Samuel, ⁠Iradukunda Eric, Hategekimana Timamu, Munyaneza Arthur na Burora Geoffrey.

official IRONMAN 70.3 Rwanda race logo

Abazitabira iri rushanwa rya IRONMAN 70.3 bazasiganwa mu bilometero 90 ku igare, 21.1 ku maguru n’ikilometero 1.9 boga mu Kivu.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, Abanyarwanda bitwaye neza kuko ryegukanywe na Ishimwe Héritier mu gihe Team Bigirimana yari igizwe na Bigirimana Jean De Dieu, Mugisha Moïse na Mutabazi Emmanuel na yo yaryibitseho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *