wex24news

Uwari utaramara icyumweru afunguwe yatawe muri yombi

Niyongabo Jean Pierre wo mu Akarere ka Rusizi, ari mu maboko ya RIB, sitasiyo ya Bweyeye akekwaho gushikuza telefoni umukobwa yari ategeye mu nzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rasano, Nshimiyimana Moise, ngo uwo Niyomugabo Jean Pierre asanganywe ingeso y’ubujura yakoranaga na mukuru we w’imyaka 22 n’abandi basore 2, akaba yari amaze kujyanwa mu kigo cy’igororamuco inshuro zirenga 4 kimwe nabo bandi, muri iyi minsi afatanywe telefoni ataramara icyumweru afunguwe, nyuma yo kujyanwa muri icyo kigo inshuro 4 zose yaza ntahinduke, akongera gufatwa yibye, yari amaze umwaka n’igice muri gereza ya Rusizi aho yari yakatiwe n’inkiko azira ubujura.

Image

Icyo gihe akaba yari yafatanywe n’uwo mukuru we n’ubu ugifunze, bibye umuturage inkoko,inkwavu n’isuka, abo bandi bafatanyaga umwe na we amaze igihe gito afunguwe, we yari yakatiwe umwaka, mugenzi wabo wundi na we aracyafunze.

Nshimiyimana asaba abaturage kujya birinda kugendana umuntu ari wenyine mu masaha y’ijoro, byaba ngombwa bakanataha kare, bakajya banatangira amakuru ku gihe, babonye umuntu ugaragaza imyifatire ikemangwa,irimo ubujura nk’ubu.

Asaba abasore gukora ibibateza imbere bitagize uwo bibangamiye,kuko nk’uyu bishoboka ko yasubira gufungwa ari bwo yari akivamo, nyamara iyo akora ibimuteza imbere byiza atari gukurikiranwa, ko n’iyo adata ishuri ngo yirohe mu bujura aba ageze kure yiga, cyane cyane ko anafite ababyeyi bombi batari kubura kumurihira ngo yige.

Nshimiyimana avuga ko kari agatsiko k’abasore 4 b’abajura ruharwa mu minsi bari bamaze bafunze abaturage bari bagize agahenge, batekanye,ibibazo byongeye kuvuka aho afunguriwe, kuko mugenzi we bakoranaga na we agafungurwa batazi iyo aba, abandi 2 bo bakiri muri gereza ya Rusizi, yashimiye abaturage ubufatanye mu guhashya aba banyangeso mbi, abasaba gukomereza aho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *