wex24news

Abapolisi 2 b’u Rwanda basoje amasomo mu ishuri ryo muri Singapore

Abapolisi babiri b’u Rwanda basoje amasomo y’ibanze agenerwa ba Ofisiye bakuru mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa muri Singapore ku wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2024.

Image

Umuhango wo gusoza ku mugaragaro aya mahugurwa y’icyiciro cya 23, wayobowe na Komiseri Wungirije wa Polisi ya Singapore (SPF), Lian Ghim Hua.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Jean De Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade Mugiraneza Bertin, na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, Komiseri w’Ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda.

Anicet Mutabaruka na Sylvain Ndayishimiye ni bamwe mu banyeshuri batanu bari barimo gukurikirana amahugurwa y’amezi icyenda muri iki gihugu, bakaba bayasoje bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore, inzego zombi zifitanye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono muri Kanama 2022, hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu kubaka ubushobozi ndetse no gukumira no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Ayo masezerano akubiyemo kandi no gushimangira ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’amahugurwa, guhanahana ubunararibonye, gusangira amakuru, gufatanyiriza hamwe mu bikorwa byo kurwanya ibyaha no kurinda umutekano n’ituze rusange by’abaturage b’ibihugu byombi. 

Hari kandi n’ubufatanye mu bikorwa byo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rikorerwa abana hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, iyezandonke n’ibindi byaha bifitanye isano, magendu n’ubucuruzi bw’intwaro bunyuranyije n’amategeko n’ikwirakwizwa ry’amasasu n’ibiturika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *