wex24news

 abakoresha n’abakozi bose mu rwanda bibikijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yibukije abakoresha n’abakozi bose mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024, ari umunsi w’ikiruhuko rusange.

Ni umunsi w’ikiruhuko uteganywa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo mu kwezi k’Ukwakira 2022 rigena iminsi y’ikiruhuko rusange.

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yibukije ko nk’uko biteganywa n’iri teka rya Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa Gatanu ari umunsi w’ikiruhuko.

MIFOTRA igendeye ku biteganywa n’iri Teka rigena iminsi y’Ikiruhuko rusange, yatangaje koyibutsa abakoresha n’abakozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umuganura.”

Uyu munsi w’Umuganura ugiye kwizihizwa mu Rwanda, usanzwe wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa Kanama buri mwaka, aho Abanyarwanda bizihiza uyu munsi ufite umuzi mu muco Nyarwanda.

Uyu munsi wizihizwa kuva mu Rwanda rwo hambere, ni uwo kwishimira umusaruro Abanyarwanda baba baragezeho mu gihe cy’umwaka wose, aho wizihizwaga muri iki gihe, ubwo abantu babaga bamaze kubona umusaruro bakuye mu bikorwa byari bisanzwe bibabeshejeho by’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi.

Inteko y’Umuco, itangaza ko ibirori byo kuwizihiza uyu munsi w’Umuganura, kuri iyi nshuro, ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Kayonza, iti Ariko uzanizihirizwa ku rwego rwa buri Karere, Umudugudu no mu miryango.”

Image

Kwizihiza uyu munsi w’Umugabura, muri uyu mwaka wa 2024, bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira. Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *