wex24news

Mukura VS yaguze kugura abakinnyi bakomeye

Iyi kipe yaguze Abanya-Ghana babiri aribo rutahizamu Agyenim Boateng Mensah na myugariro Abdul Jalilu bombi yakuye muri Dreams FC yakinnye ½ cya CAF Confederations Cup 2023.

Aba biyongeraho umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Burundi, Niyonizeye Fred yakuye muri Vital’O FC, Ishimwe Jean Rene n’umunyezamu Tuyizere Jean Luc yakuye muri Marines FC.

Image

Hari kandi Uwumukiza Obed wavuye muri Muhazi United, Jordan Nzau Ndimbumba wavuye muri Etincelles FC ndetse na Vincent Adams wayisubiyemo avuye muri Bugesera FC.

Image

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS, Musoni Protais yasobanuye umushinga w’iyi kipe ndetse n’intego z’uyu mwaka bigaragara ko zitandukanyeho n’iz’imyaka ishize.

Yagize ati “Si ikibazo cy’ubushobozi kuko nta kidasanzwe twongereye ku bwo twakoreshaga ahubwo ni uguhindura umurongo. Kuva Mukura yasohoka yahuye n’ibibazo bikomeye, hiyongeraho covid 19 kubyikuramo biragorana.”

Yakomeje avuga umuvuno iyi kipe yakoresheje mu rwego rwo kwikura muri ubu bukene ndetse no gukomeza ubuzima.

Ati “Mu 2021 yabonye kugura abakinnyi benshi bahenze bitari bushoboke bityo ifata umwanzuro wo kubakira ku bakinnyi bakiri bato tubahuza n’abakuru bafite ubunararibonye. Twanabahaye umutoza wumvaga umurongo ikipe irimo n’ubuyobozi habamo impinduka.”

Mu mwaka wa gatatu w’uyu mushinga, Mukura yongeyemo abakinnyi ndetse bakomeye mu rwego rwo kureba ko hari igifatika uyu mushinga wazabasigira.

Yasoje avuga ko uyu mwaka abantu bakwiye kwitega Mukura ihanganira buri gikombe cyose yitabiriye.

Ati “Intego ntabwo zahindutse kuko buri mwaka byakunda byakwanga Mukura ihora ari ikipe ihatanira buri gikombe cyose yitabiriye. Buri mwaka waduhaga isura nshya kandi yisumbuye ku ishize, ubu rero navuga ko bakwitega Mukura ihanganira igikombe.”

Mukura izatangira shampiyona ya 2024/25 tariki 15 Kanama yakira Gasogi United kuri Stade ya Huye saa 15:00.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *