Céline De Roy Williams yatangaje ko kubera impamvu ze bwite yavuye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Basketball ikomeje kwitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026 iteganyijwe kuzabera i Kigali tariki 19-25 Kanama 2024.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 1 Kanama 2024 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yagize ati: “Buri gihe gufata icyemezo ntabwo byoroha. Kubera impamvu zanjye bwite nahisemo kudakomezanya n’Ikipe y’Igihugu. Icy’ingenzi kuri njye ni ukwishima no gukurikiza ibyiyumviro n’indangagaciro zanyu. Nishimira cyane amahirwe nahawe kandi ndahari ku bwa bagenzi banjye b’agatangaza.”
Celine Williams yakiniye u Rwanda bwa mbere mu gikombe cy’Afurika cy’Abagore cyabereye mu Rwanda muri Kamena 2023.
Kwitwara neza ni byo byahesheje amahirwe yo kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi.
Nta gihindutse, ikipe y’iguhugu izahaguruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha yerekeza muri Mali gukina umukino wa gushuti n’ikipe y’igihugu ya Mali.
Muri iryo rushanwa, u Rwanda ruzakira itsinda rya gatatu n’irya kane, aho ruri kumwe na Great Britain, Argentine ndetse na Lebanon.
Umukino wa mbere uteganyijwe tariki 19 Kanama 2024 ruzakina na Lebanon, uwa kabiri na Argentine, mu gihe ruzasoza rwisobanura na Great Britain ku wa 22 Kanama 2024.
Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Qualifying Tournaments) izitabirwa n’amakipe 24 arimo abiri yavuye i Kigali na Mexique ndetse n’andi 22 azava muri FIBA Women’s Continental Cups izakinwa mu 2025.