wex24news

yatwitse inzu “avuga ko umugabo we yinjije indaya”

Mu karere ka Nyanza umugore yatawe muri yombi akekwaho gutwika inzu irimo umugabo we avuga ko ashaka kumutwikana n’indaya.

Uwatawe muri yombi yitwa Mukandamage Alphonsine arakekwaho gutwika urugo n’inzu n’ibiyirimo by’umugabo we witwa Antoine NSHIMIYIMANA.

Bikekwa ko uwatawe muri yombi yakekaga ko muri iyo nzu yatwitse harimo indaya n’umugabo we.

Uwakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ndukesha iyi nkuru, ko uyu muryango usanzwe ufitanye amakimbirane.

Yagize ati “Batangiye batongana bapfa ko uwo mugore ashinja umugabo ko hari indaya iri mu nzu maze amubwira ko amutwikana n’iyo ndaya.”

Amakuru avuga ko uriya mugore yatswitse urugo rwubatswe n’ibiturusu akoresheje ikibiriti byahise binazamuka bijya mu nzu na yo irashya n’ibiyirimo.

Ari umugabo Antoine ari n’umugore we Alphonsine bari baratandukanye gusa aho umwe aba aturanye n’undi muri uriya mudugudu, bakaba baratandukanye kubera amakimbirane yahoraga hagati yabo.

Uwo mugore nyuma yo gutwika inzu byagaragaye ko nta ndaya yarimo kandi n’abaturage bari bamubwiye ko nta ndaya iri mu nzu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana avuga ko aya makuru na we yayumvise akaba yatangiye kuyakurikirana.

Amakuru avuga ko aba bombi bafitanye abana babiri. Ibyahiye ngo bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice mu mafaranga. Uriya mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *