wex24news

Umuhanzi SenSey yageze i Kigali

Umuhanzi SenSey uri mu bagezweho mu Bufaransa yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 2 Kanama 2024, aho ategerejwe mu gitaramo “Tunataka Ku Enjoy” kizabera kuri Mundi Center ku wa 3 Kanama 2024.

Akigera i Kigali, uyu muhanzi ugeze mu Rwanda bwa mbere yavuze ko yishimiye kuba agiye kuhataramira.

Ati “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, nishimiye kuba nahageze amahoro nyuma y’amasaha umunani mu ndege. Nizeye ko abazitabira igitaramo cyanjye bazanyurwa.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Sans Elle’,Avec Moi, Bailar n’izindi ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Bufaransa.

Amazina ye ni Seydou Cissé ariko yamenyekanye nka SenSey’. Yatangiye kumenyekana mu 2015 ubwo yakoraga indirimbo “Count on me” , agakurikizaho izindi nka “Go Down”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *