wex24news

Umugore amaze imyaka 30 ataryama

Muri Vietnnam, umugore w’imyaka 49 avuga ko amaze imyaka 30 yikurikiranya ataryama ngo asinziriye kubera akazi akora, kuko katamwemerera kuryama bitewe n’uko mu gihe yaryama agasinzira katatungana uko bikwiye.

Umugore wo muri Vietnam amaze imyaka 30 ataryama ngo asinzire

Uwo mugore witwa Nguyen Ngoc My Kim, uzwi cyane ku kazina ‘Umudozi w’umugore utaryama mu Ntara atuyemo ya Long An, kandi ni izina yemera cyane kuko abona rimukwiriye kandi akaryishimira.

Mu gihe cyose, yabajijwe n’itangazamakuru ku bijanye no kuba amaze igihe ataryama, yakomeje kubihamya ko amaze imyaka 30 ataryama ngo asinzire, kandi ko bitigeze bigira ingaruka ku buzima bwe na gato.

Gusa, uwo mugore avuga atavukanye ubwo bushobozi bwo kuryama ngo asinzire ahubwo yagiye abyitoza mu gihe yari umukobwa w’umwangavu. Ibitotsi bye ngo byatakaye cyane kubera ko yimenyereje kujya asoma mu masaha y’ijoro cyane, ndetse ngo mu gihe yari atangiye umwuga we wo kudoda yarakoraga cyane akageza nijoro kugira ngo ashobore kurangiza imyenda y’abakiriya yabaga afite. Byaje kugera ku rwego rw’uko yumva nta bitotsi na bikeya agira, akumva adakeneye kuryama rero, akabyihorera rwose.

Amajoro yose akajya abigenza atyo, agakomeza agakora ijoro rigacya. Aganira n’abanyamakuru, Nguyen yagize ati, “Nicaraga imbere y’imashini yanjye idoda, singerageze kujya mu buriri ngo ndyame kuko nabaga mfite impungenge ko byambuza kurangiza imyenda y’abakiriya ku gihe”.

Yakomeje agira ati “Ku ntangiriro, hari ubwo nahuraga n’ibintu binkomereye mu masaha y’ijoro, nko kuba agatotsi gatoya kaza kakantwara, ngakora amakosa menshi mu gihe ndimo ndoda, ubundi rimwe na rimwe nkumva naniwe cyane, hari n’igihe nagize impanuka nkeya zo mu muhanda biturutse ku munaniro, ariko, nyuma yo kumara igihe ntaryama, bikamara amezi, imyaka, amaso yanjye ndetse n’umubiri wanjye byaje kumenyera kubura ibitotsi. Kuva ubwo, sinashoboraga kuryama no mu gihe nabaga numva mbishaka”.

Nguyen Ngoc My Kim yaje kumenyakana ku mbuga nkoranyambaga muri iyo Ntara akomokamo, kuko abantu baramubona akora umunsi wose, ndetse n’ijoro ryose arimo adoda, amatara yaka ndetse n’imiryango y’aho adodera ngo irara ifunguye, hakaba n’ubwo abantu binjiramo mu ijoro ngo barebe uko arimo akora.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko, ubu Nguyen Ngoc My Kim asurwa n’abaturutse imihanda yose, baje kureba uko ahora mu kazi kandi akaba amaze imyaka 30 ataryama, gusa ngo si we wa mbere muri Vietnam ukoze icyo kintu kidasanzwe, kuko hari undi musaza witwa Thi Luu, uwo akaba ari umuhinzi w’imyaka 80, akaba amaze imyaka 60 ataryama ngo asinzire.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *