wex24news

Umudipolomate wa Amerika yishe umwana w’imyaka 11

Polisi y’Igihugu ya Zimbabwe yatangaje ko Eric Kimpton wari umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade ya Amerika muri iki gihugu yagonze umwana w’umukobwa w’imyaka 11 arapfa ahita atoroka igihugu yitwaje ko agiye kwivuza ihungabana.

Zimbabwe Republic Police – ZRP Assistant Commissioner Paul Nyathi

Kimpton yagongeye Ruvarashe Takamhanya mu gace ka Dema kari mu majyepfo y’umurwa mukuru Harare tariki 3 Kamena 2024 ahita atoroka nyuma y’amasaha 24 gusa.

Polisi yahise itangiza ikirego kuri uyu mudipolomate wa Amerika nyuma y’uko yanze kwigaragaza nyamara yakoze impanuka yahitanye ubuzima bw’umwana kubera umuvuduko w’ikinyabiziga cye.

Ikinyamakuru The Herald cyatangaje ko Kimpton yitwaje ko ari umudipolomate ava mu gihugu we n’umuryango we avuga ko yahuye n’itotezwa bityo akeneye serivisi z’ubujyanama mu by’imitekerereze. Yabwiye Polisi ya Zimbabwe ko azagaruka mu gihugu bitarenze ibyumweru bibiri.

Umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe, Paul Nyathi yavuze ko “Abapolisi bagiye ahabereye impanuka babwiwe ko akeneye umwanya wo kuruhuka, ariko nyuma baza kumenyeshwa ko atakiri mu gihugu. Inyandiko ntizari zuzuzwa ndetse ikibazo kiracyari mu maboko ya polisi kuko tutashoboraga kubahiriza inzira ziteganyijwe kandi adahari. Birasa nk’aho atazagaruka muri Zimbawe.”

Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe Itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu, George Charamba yavuze ko bababajwe n’iyi mpanuka ndetse bazakora ibishoboka ngo Kimpton agezwe imbere y’ubutabera.

Ati “Iyo umudipolomate agize uruhare mu mpanuka igahitana ubuzima akabeshya ko akeneye ubujyanama, akeka ko buboneka mu gihugu cye honyine, hanyuma agahitamo kwihisha polisi, ubwo aba yamaze gutakaza ibyo kwitwa umudipolomate ahubwo yahindutse ukekwaho icyaha kandi hari amategeko ahagije Zimbabwe yakoresha ikamukurikirana. Ibyo ni byo tuzakora.”

Amasezerano ya Vienne ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga yashyizweho umukono mu 1971 ateganya ko abadipolomate hari ubudahangarwa bahabwa butuma badakurikiranwa mu mategeko uretse igihe ibihugu bakomotsemo bibubambuye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *